Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo. Ugeze aho imirimo iri gukorerwa, umunsi ku wundi ibintu biba byabaye bishya.
Imiryango abafana bazinjiriramo yamaze guhabwa inyuguti ziyiranga kandi intebe n’igisenge gifite amatara n’aho ibendera ry’u rwanda rizajya rigaragarira byamaze kuhagera.
Amarembo y’abanyacyubahiro, azaba ari ku muryango uteganye n’ahahoze Sportview Hotel. Ni ho hazajya hinjirira abagomba kwicara muri VVIP, VIP n’abanyamakuru.
Ni mu gihe abafana basanzwe bazajya binjirira ahagana kuri BK Arena no ku marembo areba kuri Zigama CSS ndetse no ku ruhande rwo Kwa Rwahama.







