DJ Brianne yabatijwe yakira Kristo nk’umukiza

Gateka Esther Brianne, wamenyekanye mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne, kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024, yabatijwe yakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we.

Uwo mubatizo wabereye ku rusengero rwa Elayono Pentecost Blessing, mu muhango wo kubatiza Abakristo bashya barimo na Dj Drianne. Ni igikorwa cyayobowe na Rev Prophet Ernest Nyirindekwe.

DJ Brianne akimara kubatizwa, yavuze ko yumva yuzuye umunezero kandi akaba yishimiye cyane kuba ari butangire kujya afata igaburo ryera.

Yahishuye ko kubatizwa kwe byashimishije cyane umubyeyi we utari umufitiye icyizere ko biza gukunda akagera aho abatirizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *