Ibya Yago n’umukobwa yafashe amashusho y’urukozasoni byafashe indi ntera

Umukobwa witwa Munezero Rosine yatanze ikirego muri RIB arega umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent ‘Yago’ avuga ko amubangamira bitewe n’amashusho ye abitse y’urukozasoni yafashe mugihe bakundanaga.

Uyu mukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Dabijoux avuga ko yakundanye na Yago igihe cy’ingana n’umwaka. Uyu mukobwa wakanyuzanyijeho na Yago yagiye anamwifashisha mu mashusho y’indirimbo ye.

Nyuma yo gutandukana mu Rukundo uyu mukobwa yatanze ikirego avuga ko Yago amubangamiye.

Mu rupapuro yanditse atanga ikirego yavuze ko taliki 28 Gicurasi 2024, Yago yamwandikiye ubutumwa ku rubuga rwa whatsapp amubwira ko azamubabaza nakomeza kumumenyera cyangwa akamumena umutwe.

Akomeza avuga ko ibyo byaje biherekejwe n’amafoto hamwe n’amashusho ye y’urukozasoni yamufashe ubwo bakundanaga.

Uyu mukobwa avuga ko atazi igihe ayo mashusho yafatiwe.

Asaba RIB ko yamufasha igakemura icyo kibazo cye harimo nibyo yamushinjije byo kuba ajya gucuruza abana b’abakobwa mu bihugu birimo na Nigeria.

Dabijoux yigeze kuvuga ko Yago yamuteye indwara y’agahinda gakabije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *