Bayingana David umunyakuru w’imikino uri mu bakomeye mu Rwanda yerekanye ko ari mu rukundo na Nadia Umutesi nawe witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017.

David Bayingana umwe mu bashinze radio ya B&B Kigali FM, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yongeye kugaragaza amarangamutima afitiye Nadia Umutesi bamaze igihe bavugwa mu rukundo.
Yashyizeho amashusho magufi y’abantu babiri (ariko ntibagaragara mu maso) umwe asukira undi mu kirahure umuvinyo.
Yarengejeho amagambo agira ati “ryoherwa mukunzi wanjye Nadia Umutesi.”
Nadia Umutesi nawe yabishyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 (akora “repost”) maze na we yongeraho amagambo agira ati “kuri twe rukundo.”
Bwa mbere Bayingana yaciye amarenga ko ari mu rukundo na Nadia hari muri Gashyantare uyu mwaka ubwo uyu mukobwa yari yagize isabukuru.
Icyo gihe yagize ati”Ndabona byinshi byiza bituzira, isabukuru nziza rukundo rwanjye, ntituzigera dutandukana.”
Muri 2013 nibwo Bayingana David yakoze ubukwe na Kezie Teriteka, baje gutandukana nyuma y’uko bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu.



Great!!! Thank you for sharing this details. If you need some information about Airport Transfer than have a look here UQ4