Umutoza wa Portugal ntabwo arafata umwanzuro ku hazaza ha Cristiano na Pepe mu Ikipe y’Igihugu

Umutoza Roberto Martinez yavuze ko nta ruhande na rumwe ruremeza ko Cristiano Ronaldo na Pepe baba bakinnye umukino wa nyuma mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal.

Ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nyakanga 2024, ubwo iyi kipe yasezererwaga n’u Bufaransa mu irushanwa rihuza amakipe y’ibigugu i Burayi rya EURO 2024.

Roberto Martinez yavuze ko batunguwe no gutsindwa akaba ariyo mpamvu adashobora kugira icyo ahita atangaza ku bakinnyi be bombi, benshi bakeka ko bakinnye umukino wa nyuma.

Ati “Oya, buri kintu cyose kiba gifite umurongo, ariko ubu turacyari guhangana n’uko dutsinzwe. Kandi buri wese ku giti cye ndatekereza nta mwanzuro arafata.”

Cristiano Ronaldo w’imyaka 39 ni umwe mu bakinnyi bagaragaye mu kibuga mu mikino yafashije Portugal kugera muri ¼ nubwo nta bihambaye yakoze nk’uko yari abyitezweho.

Myugariro Pepe ufite 41 yayoboye ubwugarizi bwayo ndetse yandika amateka akomeye muri iri rushanwa aho kuva ryatangira gukinwa ariwe warigaragayemo akuze kurusha abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *