Mu mibano y’urukundo, kenshi abantu baranzwe no kwirinda igice kidasobanutse cyo hagati yo kwiyemeza gukundana nyabyo n’umuntu cyangwa kwibera inshuti zisanzwe. Abakundana bakiri bato bari guhitamo icyo gice.
Ubushakashatsi bwerekanye ko imyifatire y’abo mu kigero cy’imyaka kizwi nka Gen Z (Generation Z – abavutse hagati ya 1997 – 2012) mu gukundana n’imibonano mpuzabitsina itandukanye cyane n’iy’abo mu myaka ya mbere yabo.
Bo bafata iby’urukundo n’imibonano mu buryo bujyanye n’uko ibintu byifashe, kandi ntabwo bashyira imbere kubaka urukundo rukomeye nk’uko bakuru babo babigenza.
Ibyo ariko ntabwo bisobanuye ko batagira ubushake bwo kuba mu rukundo nyarwo, ahubwo barimo baravumbura ubundi buryo bwo guhaza ibyo bifuza n’ibyo bakeneye bihuye neza n’imibereho yabo.
Izi mpinduka zazamuye igitekerezo gishya bita ‘Situationship’ – ijambo ryacuzwe mu gusobanura igice kiri hagati y’ubucuti (friendship) n’umubano w’urukundo (relationship).

‘Situationship’ isobanura icyiciro kigoye gusobanura cy’umubano wa babiri inzobere zivuga ko ubu cyazamutse cyane muba Gen Z.
Abantu bakomeje kugira amatsiko menshi kuri ubu bwoko ‘bushya’ bw’umubano: ririya jambo ryageze ku gipimo cyo hejuru mu gushakishwa cyane kuri Google mu 2022, nyuma y’uko ritangiye kuboneka mu 2020.
Abashakashatsi mu byimibanire bavuga ko mu moko atandukanye, mu bitsina n’amahitamo njyabitsina atandukanye abantu bagize ubushake bwo kumenya ‘situationships’ icyo ari cyo.
Guhimba – no gukomeza kumenyakana – kw’iri jambo, cyane cyane mu bakundana bakiri bato, byerekana byinshi ku buryo aba Gen Z bariho baha igisobanuro gishya urukundo n’imibonano mpuzabitsina, mu buryo butandukanye n’ubw’ibindi byiciro by’imyaka bya mbere yabo.
Kurwanya ‘gukundana n’umuntu mutakaza igihe’
‘Situationship’ ni umubano w’abantu babiri ufite ibiwugize birimo amahuriro y’imbamutima n’umubiri, ariko nanone bidasa n’umubano umenyerewe wo kwiyemeza nyabyo gukundana n’umuntu, ibizwi cyane nka ‘relationship’.
‘Situationships’ zimwe na zimwe ziba zumvikanyweho ku gihe zimara n’igitekerezo ko ari igitekerezo umubano usanzwe ujyanye gusa n’uko ibintu byifashe muri icyo gihe.
Ibyo bishobora kuba urugero nko ku banyeshuri babiri barimo kurangiza kaminuza, bashobora kuba batifuza gukomeza ibintu mu mubano ukomeye, kuko imirimo n’ubuzima bushya baba bitegura kujyamo bishobora gutuma batura ahatandukanye nyuma y’amashuri.

Ahubwo, abantu bari muri uwo mubano mushya ku bushake bahitamo kubana muri ubwo buryo buri hagati y’imibano isanzwe, ubucuti busanzwe no gukundana byeruye.
Aba Gen Z bemera ko “situationship, ku mpamvu runaka, ifasha muri ako kanya. Kandi muri ako kanya, singira impungenge ko hari ‘ikintu ntakaza’.”
Ku mbuga nkoranyambaga, aba Gen Z bakoresha cyane cyane Twitter na TikTok batangaza kenshi inkuru za situationship. Kuri TikTok, video zahawe tag ya #situationship zarebwe inshuro zirenga miliyoni 839, kimwe n’iza #situationships nazo zarebwe inshuro za miliyoni.