Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya Bien-Aimé Baraza wamamaye mu itsinda rya Sauti Sol yaje i Kigali mu gukora indirimbo ye na Bruce Melodie avuga ko gukorana nawe ari ibintu bikomeye cyane.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’umuhanzi Bruce Melodie bafitanye imishinga y’indirimbo, akaba aje mu Rwanda kugira ngo bafate amashusho yayo.
Abajijwe icyo gukorana na Bruce Melodie bisobanuye, yavuze ko ari ibintu by’agaciro cyane, kuko yemeza ko Bruce ari umuhanzi ukomeye kandi ufite impano.
Ati “Gukorana na Bruce Melodie bisobanuye buri kimwe kuri njye. Nahoze nifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda. Ndashimira Bruce Melodie kuba yaremeye gukorana nanjye, kuko ni umuhanzi mpuzamahanga ufite impano itangaje.”