Diva beauty award ihemba abakora iby’ubwiza mu Rwanda igiye kuba ku nshuro ya kabiri. Muri uyu mwaka bongeyeho icyiciro gishya aho bazanahemba umwamikazi w’ubwiza.

Umwamikazi w’ubwiza cyangwa se umukiliya mwiza w’umwaka (queen of beauty) ni icyiciro gishya, aho hatoranyijwe abakobwa biyitaho cyane mu gukoresha ibijyanye n’ubwiza ndetse bakaba baragize n’uruhare mu kubikundisha abantu.
Muri iki cyiciro abakobwa bahatanye ni “Shaddy Boo, Vanessa Hermajesty, Umukundwa Cadette, Nene Tracy, Sandrine Reponse uzwi nka Swalla, Mutesi Nadia, Ange Bea, Christa Mendez, Teta Nice na Mamy la Diva.”
Guhitamo umukobwa uzegukana igihembo hazabaho uburyo bwo gutora no kureba uko aba bazigaragaza ku munsi wo gutanga ibihembo hagendewe ku kuntu bazaba baserukanye umucyo haba mu myambarire no mu bwiza bugaragarira abantu.
Uzatsinda azahabwa igihembo kingana n’umushahara w’ibihumbi Magana atanu buri kwezi, azayahabwa kugera mugihe kingana n’umwaka.
Uretse guhabwa ayo mafaranga azajya anakorerwa ibintu by’ubwiza ku buntu mugihe manda ye itararangira. Si iibyo gusa kuko hari n’ibindi bihembo bitaganyijwe bazahabwa ariko bitaratangazwa.
Diva beauty award 2024 ntabwo izahemba umwamikazi w’ubwiza gusa kuko izanahemba abakora ibijyanye n’ubwiza.
Abazahembwa harimo ‘Umwogoshi mwiza(Best Barber), ukora Make-up, ukora inzara, ukora neza ingohe (Best lashes artist), Best hairstyle, Best SPA, Best Tattoo artist, Best hair saloon, Biteganyijwe ko bazahembwa taliki ya 27 Ukwakira 2024.

Shaddy Boo ni umwe mu bahatanye

Vanessa Hermajesty nawe ahataniye igihembo cya Queen of beauty

Umukundwa Cadette nawe ari mu bahatanye

Nadia Mutesi wanyuze muri Miss Rwanda nawe ari mu bazatorwamo Umwamikazi w’ubwiza

Mamy La Diva

Nene Tracy

Sandrine Reponse

Christa Mendes

Teta Nice

Ange Bea
I can choice umukundwa kadette to be miss of Rwanda because she’s an exceptional intelligent and lovely young woman, she’s gorgeous and crazy smart! “I love how intelligent and beautiful she’s. “ she’s a masterpiece of intelligence, beauty, and charm “ I love her so much ❤️❤️.