Ngabo Richard amazina nyakuri ya Kevin Kade, agiye gukorera igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai ku wa 09 Ugushyingo 2024.

Kevin Kade akazataramira i Dubai ku butumire bwa sosiyete yitwa ‘Agakoni Present’ isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda bakorera ibitaramo mu bihugu by’Abarabu.
Uyu muhanzi akaba azataramira abafana n’abakunzi be mu gitaramo cyiswe ‘Deira Party’ aho byitezwe ko agomba guhurira ku rubyiniro n’abandi barimo DJ Mico, DJ Traxx, Zeek, Demo, DJ Manasa ndetse na MC Robot.
Azaririmbira mu kabyiniro kazwi nka ‘Matrix African Club’ ahasanzwe hataramira abahanzi bakomeye.
Kevin Kade agiye gutaramira i Dubai nyuma y’uko umuraperikazi Young Grace nawe mu mpera z’icyumweru yahaye ibyishimo abakunzi b’umuziki we babarizwa muri uyu mujyi.
