Urutonde rw’abakinnyi 25 Amavubi yajyanye muri Côte d’Ivoire

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Benin mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.

 Umutoza Frank Spittler mu bakinnyi 38 yari yahamagaye ku ikubitiro, yajyanyemo 25.

Mu bakinnyi 25 Umutoza Frank Spittler Torsten yajyanye harimo Kury Johan Marvin ushobora gukinira u Rwanda nyuma yo guhamagarwa ku nshuro ya mbere.

Abanyezamu batatu bagiye muri Côte d’Ivoire ni Ntwari Fiacre, Twizere Buhake Clément ndetse na Niyongira Patience.

Abakina mu bwugarizi umutoza azifashisha ni Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunussu.

Abakina hagati ni Ishimwe Anicet, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Kwizera Jojea, Kury Johan Marvin, Niyibizi Ramadhan na Muhire Kevin.

Abataha izamu ni Mugisha Gilbert, Samuel Gueulette, Nshuti Innocent, Biramahire Abedy na Mbonyumwami Taiba.

Nyuma y’imikino ibiri yanganyijemo na Libya igitego 1-1 ndetse na Nigeria ubusa ku busa, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ni iya gatatu mu Itsinda D n’amanota abiri, inyuma ya Nigeria ifite amanota ane na Bénin ifite atatu.

U Rwanda ruzakira umukino w’Umunsi wa Kane ku wa 15 Ukwakira, kuri Stade Amahoro.

Ubwo ibihugu byombi byaherukaga guhura muri Kamena, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Bénin yatsindiye u Rwanda igitego 1-0 muri Côte d’Ivoire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *