Gaël Faye yegukanye igihembo cya ‘Prix Renaudot 2024’ kubera igitabo yise Jacaranda

Gaël Faye, umuraperi akaba n’umwanditsi w’ibitabo ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa n’inkomoko mu Rwanda, yamaze gushyikirizwa igihembo cya ‘Prix Renaudot2024’ yegukanye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2024.

Franco-Rwandan writer and singer Gael Faye poses in Paris on September 13, 2016. / AFP PHOTO / JOEL SAGET

Iki gihembo Gaël Faye agikesha igitabo yise ‘Jacaranda’. Ni igitabo cye cya kabiri ashyize hanze nyuma y’icyo yise ‘Petit Pays’ cyasohotse mu 2016.

Gaël Faye yegukanye iki gihembo atsinze abanditsi b’amazina akomeye nka Hemley Boum, Kamel Daoud na Hubert Haddad bari bahatanye.

Muri Kanama 2016, Gaël Faye yasohoye igitabo cye cya mbere yise ‘Petit pays’, iki kikaba cyari icya mbere asohoye nubwo cyasize kimwicaje ku meza y’abanditsi bubashywe kubera ko cyakiriwe n’abasomyi mu buryo bushimishije cyane.

Ni igitabo cyahesheje Gaël Faye igihembo kizwi nka ‘Prix Goncourt des lycéens’ ndetse cyahinduwe mu ndimi zibarirwa muri 20 mu gihe avuga ko yagurishije kopi zirenga miliyoni 1,4.

Mu gitabo ’Jacaranda’, Gaël Faye abaramo inkuru y’umwana witwa Milan. Uwo mwana Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ariko aho yari ari icyo gihe ni kure cyane y’u Rwanda, kuko yabaga i Versailles mu Bufaransa.

Ni inkuru igaragaza uyu mwana nk’umuntu wabonaga amashusho ya Jenoside yakorewe Abatutsi yerekanwaga kuri televiziyo.

Nyina w’Umunyarwandakazi wari utuye i Paris, yamaze imyaka irenga 20 ataragira na kimwe abwira uwo mwana ku nkuru ye ndetse n’igihugu cyamwibarutse.

Milan yatangiye kurushaho kwibaza byinshi ubwo yabonaga mu itangazamakuru havugwa ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma yotsa igitutu umuryango we agamije kumenya inkomoko ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *