Beyonce agiye guhinduka isomo muri Kaminuza

Kaminuza ya Yale iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikaba imwe mu z’ibigwi bihambaye dore ko iri no mu zikuze ku Isi, igiye gutangira kwigisha isomo rivuga ibikorwa by’indashyikirwa bya Beyoncé.

Iyi Kaminuza izajya yigisha ibigwi bya Beyoncé biciye mu isomo bise “Beyoncé Makes History:Black Radical Tradition, Culture, Theory and Political Through Music”.

Ni isomo rizahera ku bikorwa bye guhera kuri album ya Mbere yitiriye izina rye yasohoye mu 2023 kugera kuri ‘Cowboy Carter’ aheruka gushyira hanze.

Iri somo rizaba ryerekana ukuntu Beyoncé yagiye akora ubukangurambaga ku bibazo bya politiki yerekeye Abirabura ndetse n’ibindi byabaga bibangamiye sosiyete muri rusange

Rizavuga kandi ku bigwi bye mu muziki, kumurika imideli n’ibindi byerekeye umutungo we bwite mu by’ubwenge.

Kaminuza ya Yale ije yiyongera ku zindi zigisha ibigwi bye zirimo Universty of Texas na University of Michagan. Ntabwo kandi ari umuhanzikazi Beyonce wigishwa mu mashuri yo muri Amerika kuko hari n’abandi.

Abo barimo Bob Dylan, Lady Gaga, Taylor Swift, Issa Rae n’abandi bamaze igihe kinini bari mu mfashanyigisho z’amashuri atandukanye yaba muri iki gihugu no hanze yacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *