Umuhanzi Chriss Eazy yafashe icyemezo cyo kwikura mu bitaramo bya ‘‘XMass&New year party’ byateguwe na DJ Bissosso, bizabera mu Karere ka Musanze na Rubavu.

Ibi bitaramo uko ari bibiri bitagenyijwe kubera mu Karere ka Musanze ku wa 25 Ukuboza 2024, bikazakomereza i Rubavu ku wa 31 Ukuboza 2024 no ku wa 1 Mutarama 2025.
Umuhanzi Chriss Eazy ukunzwe cyane muri iyi minsi yafashe icyemezo cyo kubyikuramo kubera ko atumvikanye neza na Dj Bissosso ku bijyanye n’amafaranga.
DJ Bissosso yavuze ko hari ibyo atabashije kumvikana na Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy bityo basanga umwanzuro ari uko uyu muhanzi yakurwamo.
Junior Giti ureberera inyungu Chriss Eazy we avuga ko bahawe amafaranga make cyane ugereranyije nayo bifuzaga. Ikindi ni uko atishimiye kubona bamushyira ku byapa by’amamaza iki gitaramo batarumvikana amafaranga.
Kuri ubu Dj Bissosso biravugwa ko yaba azasimbuza Chriss Eazy undi muhanzi ariwe Kevin Kade.
DJ Bissosso aziyambaza abandi bahanzi barimo Urban Boys (Nizzo na Humble Jizzo), Papa Cyangwe, Ariel Wayz, Kevin Kade, Nel Ngabo, Zeotrap, Passy Kizito ndetse n’Igisupusupu.