Amavubi yatakaje umukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe muri Sudani y’Epfo ibitego 3-2 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo CHAN 2024.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Nkuru ya Sudani mu Mujyi wa Juba. Amavubi mu mikinire yawutangiye neza ariko gushyira umupira mu izamu biba ikibazo. Sudani y’Epfo yakinaga imipira miremire.

Amavubi,yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 13 cyitsinzwe na Nsabimana Aimable nyuma y’umupira muremure wari utewe na Sudan y’Epfo maze ashaka kuwuha umunyezamu Muhawenayo Gad ariko wari waje imbere, uruhukira mu izamu.

Sudani y’Epfo yakinaga bicye byiza ku munota wa 20, bityo igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi akuramo Dushiminana Olivier utitwaraga neza ashyiramo Mugisha Didier, maze ku munota wa 49 Amavubi abona igitego cya mbere cyatsinzwe na Muhire Kevin.

Iyi mikinire myiza ariko ntabwo yamaze akanya kuko ku munota wa 53 Ebon Malish yatsindiye Sudani y’Epfo igitego cya gatatu.

Amavubi yatsindirwaga ku makosa ariko umukino yawukinnye neza. Ku munota wa 63 amavubi yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Didier.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 28 Ukuboza 2024 ,saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro. Amavubi ategerejwe i Kigali kuri uyu wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *