Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yari I london mu Bwongereza kuri Stade ya Emirates stadium Aho yirebeye umukino ikipe afana ya Arsenal yakinaga na Manchester united.

Uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru taliki ya 12 Mutarama 2025, ukaba wari umukino wa FA CUP warangiye Arsenal isezerewe kuri penaliti 3 kuri 5 za Manchester united.
Mu buzima busanzwe Mutesi Jolly akaba ari umukunzi w’imikino itandukanye irimo basketball ndetse na football.
Inshuro nyinshi iyo yabonye umwanya akaba ajya kuri Stade kureba imikino ya basketball, ni mugihe ku rundi ruhande ari umufana ukomeye w’ikipe ya APR FC hano mu Rwanda ndetse akaba ajya afata umwanya we akajya kuri Stade kwirebera imikino APR FC yakinnye.


