Tiwa Savage yikomye abamushinjaga gusambana n’umuyobozi we

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Tiwa Savage yamaganiye kure inkuru zikunze kuvugwa bamushinja kuryama na Don Jazzy wari umuyobozi we muri label ye ya ‘Marvin records.’

Tiwa Savage yahakanye ibyo kuryamana na Don Jazzy

Tiwa Savage yahakanye aya makuru avuga ko ari ibinyoma ko bitari gukunda ko yaryamana na Don Jazzy kuko yari umuntu ukora akazi kinyamwuga.

Avuga ko bahuzwaga n’akazi gusa kandi ko batashoboraga gukora ikosa ryo kubizanamo urukundo.

Ati “Twakoraga akazi kacu kinyamwuga ntabwo twari gukora iryo kosa ryo kuryamana. Ndi umuntu ukunda kwambara imyambari igaragaza uko nteye ariko ntabwo ibyo byari kumushitura kuko ni umuntu ukora kinyamwuga.”

Tiwa Savage yavuze ko yakoraga na Don Jazzy ijoro ryose bari muri studio ndetse icyo gihe yabaga yambaye imyenda ishobora gutuma akurura umugabo, ariko bitewe n’uko Don Jazzy ari umuntu usobanutse, yabifataga nk’ibisanzwe kandi akabimwubahira.

Tiwa Savage yasinye amasezerano y’imikoranire na Marvin Records mu mwaka wa 2012, aza kuyisohokamo yerekeza muri Universal Music Group mu mwaka wa 2019.

Tiwa Savage asigaye afashwa na Universal Music Group

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *