Byiringiro Samuel ukoresha izina rya Eesam mu muziki yasohoye indirimbo nshya yise ‘Cher’ avuga ko uyu mwaka azashyira imbaraga mu gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bakomeye kugirango arusheho kuzamura izina rye cyane.

Indirimbo nshya ye yayise Cher, ni iy’urukundo avuga ko ubutumwa bwayo bwibanda ku muntu uba ufite umukunzi ariko nta cyizere cy’uko yazamugumana.
Ati “Hari igihe ukunda umuntu cyane bitewe n’urukundo rwinshi umukunda ukaba wumva azagusiga, akakubabaza Kandi bibaho cyane ko ukunda umuntu akakubabaza utabicyekaga rero nayituye abantu bakundana bya nyabyo kugirango icyo kintu cyo kubabazanya kitazabaho mu rukundo rwabo.”
Iyi niyo ndirimbo ya mbere asohoye muri 2025, ngo yayisohoye mu rwego rwo kugirango abakunzi be bumve ko agirahi mu muziki.
Avuga ko uyu mwaka agomba gukora cyane kurusha indi yabanje. Ati “Uyu mwaka utandukanye nindi kuko nifuza ko abafana banjye batazongera kurambirwa no kuri Saint valentin ndabaha indi ndirimbo … Ubu gahunda ihari mbega ni ugukora cyane bitandukanye n’igihe cyashize.”

Muri uyu mwaka nibwo azakora indirimbo nyinshi ahuriyemo n’abandi bahanzi, kugeza ubu ntabwo aramenya amwe mu mazina yabo bazakorana ngo kuko benshi baracyari mu biganiro.
Arasaba abanyarwanda gukunda ibihangano bye bakanamushyigikira cyane ku mbuga nkoranyambaga ze kugirango birusheho kumutera imbaraga.