Imisoro mishya, izwi nka digital services tax, izajya itangwa n’abanyarwanda bagura serivisi zo hanze z’ikoranabuhanga, nka Netflix na Amazon n’izindi nk’izo nk’uko byatangajwe na Minisitiri Yusuf Murangwa.

Izi mpinduka nshya zisobanuye ko igiciro cya telephone, za mudasobwa, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byari bisonewe umusoro wa TVA gishobora kuzamuka vuba mu Rwanda.
Urugero, telephone yaguraga 100,000 Frw ishobora kuzamuka ikagera ku 118,000Frw cyangwa hejuru yayo gato.
Imisoro mishya, izwi nka digital services tax, izajya itangwa n’abanyarwanda bagura serivisi zo hanze z’ikoranabuhanga, nka Netflix na Amazon n’izindi nk’izo nk’uko Murangwa abivuga.
Zimwe mu mpinduka mu misoro zemejwe muri uyu mwaka w’imari wa 2024/2025:
- Ibicuruzwa by’ubwiza, n’amavuta yo kwisiga n’imisatsi, byashyiriweho umusoro mushya wa 15%
- Hazamuwe amafaranga yo kwandikisha ibinyabiziga byose, harimo n’ibikoresha amashanyarazi
- Umusoro ku mikino y’amahirwe wavanywe kuri 13% ushyirwa kuri 40%, ku batsinze muri iyi mikino umusoro w’ibyo babonye wavanywe kuri 15% ushyirwa kuri 25%
- Umusoro kw’itabi wazamuwe bityo igiciro ku kiranguzo cy’ipaki y’itabi kiva ku 130Frw kigezwa kuri 230Frw, inyongera ya 36%
- Umusoro ku nzoga (biere/beer) wavanywe kuri 60% ugezwa kuri 65%
- Umusoro kuri airtime (benshi bita ama-inite) wavanywe ku 10% ugezwa kuri 12% muri uyu mwaka, kandi ukazazamuka kugera kuri 15%