Umuhanzikazi Boukuru Christiane wari mu 10 babashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘Prix Découvertes’, ntabwo yahiriwe kuko byarangiye ryegukanwe n’uwitwa Queen Rima ukomoka muri Guinée.

Queen Rima ubusanzwe witwa Marie Tolno ku myaka 27 y’amavuko, ni we watoranyijwe n’akanama nkemurampaka kari kayobowe n’umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Angelique Kidjo.
Queen Rima yari mu 10 bahatanira igihembo cya ‘Prix Découvertes’ mu 2022 no mu 2023 hose agatahira aho.
Ni umuhanzi umaze kubaka izina mu njyana ya ‘Dancehall’.
Queen Rima yegukanye iki gihembo atsinze abarimo Boukuru wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.
