Visit Rwanda mu mikoranire n’amakipe akomeye muri NBA na NFL

Ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB) kivuga ko cyagiranye amasezerano y’”imikoranire y’igihe kirekire” n’ikipe ya basketball ya LA Clippers yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Amerika (NBA) n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Los Angeles Rams yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu (NFL), yo kurwamamaza binyuze muri gahunda yo gushishikariza abantu kurusura ya ‘Visit Rwanda’.

Itangazo rya RDB ryo ku wa mbere rivuga ko ubu bubaye ubwa mbere ikirango cy’ubukerarugendo cyo muri Afurika kigiranye amasezerano yo kwamamaza muri NBA na NFL, bikaba “birushijeho kwagura igaragara rya ‘Visit Rwanda’ mu mikino rikagera muri Amerika”.

RDB ivuga ko aya masezerano azamara “imyaka myinshi” ariko, cyo kimwe n’ayayabanjirije yagiranye n’andi makipe akomeye ku isi, ntiyahise itangaza agaciro kayo k’amafaranga.

Yiyongereye ku yandi yo kwamamaza u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, rusanzwe rufitanye n’amakipe ya Arsenal, Paris Saint-Germain (PSG) na Atlético de Madrid, n’ubufatanye na FC Bayern Munich busigaye gusa mu ishuri ryigisha urubyiruko umupira w’amaguru riri mu Rwanda.

RDB isubiramo amagambo y’umuyobozi nshingwabikorwa wayo Jean-Guy Afrika avuga ko iyi mikoranire izatuma u Rwanda rugeza ku batuye umujyi wa Los Angeles no ku bafana ba NBA na NFL bari ahantu hose, “ubwiza karemano ntagereranywa bw’u Rwanda n’urusobe rw’ibinyabuzima rudasanzwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *