Abahanzi barimo Bull Dog, Yampano n’umunyarwenya Rusine bagiye guhurira mu gitaramo cya Diva Hangout Party kizaba gisoza ukwezi kwa mbere kwa 2025.

Diva Hangout Party ni igitaramo ngaruka kwezi, gihuriramo n’ibyamamare bitandukanye haba abahanzi, abanyarwenya, Abavanga imiziki (Djs) ndetse n’abashyushyarugamba baba bagezweho mu Rwanda.
Igisoza ukwezi kwa mbere kwa 2025 biteganyijwe ko kizaba taliki ya 31, kibere ahazwi nka The Green Lounge Kigali akabari gaherereye Kicukiro Sonatube.
Abantu bazasururutsa abantu muri icyo gitaramo harimo abahanzi aribo “Bull Dog na Yampano”.
Abazavanga imiziki harimo Dj Anita Pendo, Dj Cyusa hamwe na Dj Caspi. Umunyarwenya Rusine Patrick nawe azaba ari guseta abantu. Abandi bazagaragara muri icyo gitaramo harimo Patycope usanzwe ategura ibitaramo aho azaba arikumwe n’umunyamakuru uzwi ku mazina ya Khadija Nino.



Yampano uri mu bahanzi bagezweho uyu mwaka nawe azaririmba muri Diva Hangout Party