Umunyarwandakazi yageze Semi Final mu irushanwa ry’ubwiza mu Bushinwa – AMAFOTO

Uwimbabazi Cynthia benshi bazi nka Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga, yageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma mu irushanwa ry’ubwiza rya Beauty of the world.

Iri rushanwa riri kubera mu ku mugabane wa Aziya mu gihugu cy’Ubushinwa, uyu mukobwa userukiye u Rwanda yabasabye ko bamushyigikira.

Uyu mukobwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, ariko avuga ko akeneye ubufasha bw’Abanyarwanda ngo arebe ko yazaza muri batandatu bazavamo uzahiga abandi.

Ati “Ndabashimiye cyane mwese mwagize uruhare muri uru rugendo rutangaje. Ndishimye cyane kuba nageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma mu irushanwa rya Miss Beauty World. Ntewe ishema no kuba mpagarariye u Rwanda. Uru ni urugendo rwiza cyane, ariko nkeneye ubufasha bwanyu kugira ngo nkomeze urugendo ruzangeza muri batandatu bazahatanira ikamba.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko kumushyigikira ari ukujya ku mbuga nkoranyambaga za ‘Beauty of the world’, aho umuntu ushaka kumuha amahirwe ashobora gutanga igitekerezo ku mafoto ye abategura iri rushanwa bashyiraho, agakanda ‘Like’ cyangwa se agasangiza abantu amafoto n’amashusho by’uyu mukobwa byashyizwe ku rubuga rw’iri rushanwa.

Cycy Beauty ari mu bakobwa 15 bahatanye muri iri rushanwa, bazavamo batandatu bazahatana mu cyiciro cya nyuma.

Byitezwe ko rizasozwa muri Gashyantare 2025, rikazatanga umunyamideli uhiga abandi mu buranga ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *