Mani Martin yatumiwe mu Iserukiramuco ‘Freedom celebration’ rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 29 Kamena 2024.

Ibi birori bitegurwa n’umuryango Ramjaane Joshua Foundation washinzwe n’umunyarwenya Ramjaane Joshua.
Iri serukiramuco byitezwe ko rizabera mu Mujyi wa Austin ho muri Leta ya Texas, rizibanda ku kuganiriza no gususurutsa abimukira n’impunzi bafashwa na Ramjaane Joshua Foundation.
Mani Martin yatoranyijwe nk’umwe mu bahanzi babashije gukora ibihangano bikomoza ku bwimukira, aha bakaba bararebye album ye ya gatandatu yise ‘Nomade’.
Mani Martin avuga ko Nomade’ ari nk’igitabo kivuga ku rugendo rw’ubuzima aho umuntu ahora yimuka ahantu hamwe ajya ahandi gushakisha ubuzima.