Abanyamideli barindwi nibo basezerewe mu ijonjora rya kabiri rya The Stage Fashion showcase iri kuba ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka.

Tariki ya 16 Kamena 2024, abamurika imideli basaga 301 bitabiriye ijonjora ry’irushanwa ryateguwe ‘Ssanduina Ltd’ y’umunyamideli Mucyo Sandrine ryiswe ‘The Stage Fashion Showcase’.
Cyari igikorwa cyo guhitamo abanyamideli bazakorana kuri iyi nshuro ya kabiri. Ni igikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Mundi Center.
Mu mpera z’icyumweru twasoje habayeho ijonjora rya kabiri, mu banyamideli bagera kuri 63 bari bahatanye hasezerewemo barindwi.
Mu byagendeweho harimo kureba uko batambuka no gusubiza bimwe mu bibazo byabazwaga n’abagize akanama nkemurampaka.
Abatambutse n’abasubije neza niho bakomeje muri iryo jonjora rya mbere.
Mucyo Sandrine utegura iki gikorwa akaba ari nawe wari ukuriye akanama nkemurampaka yavuze ko uzajya atsindwa icyiciro kimwe azajya akurwa mu mibare yabo bazakorana uyu mwaka.
Ati “Uzajya atsindwa azajya ahita ataha hanyuma bazongere guhurira mu myitozo ya nyuma itegura igikorwa ariko bo ntabwo bazahatana bazahembwa bisanzwe . Abazahatanira igihembo cy’ibihumbi Magana inani ni abazaba baranyuze mu majonjora yose bagasoza badatsinzwe na hamwe.”
Abari bagize akanama nkemurampaka ni Mucyo Sandrine ariko agakorana n’abandi bagendaga basimburana harimo “Hervé Kwizera, Christian Hirwa, Raella Princess, Ganza Gabey,Sekamana Eric, Gusenga Macrine, Cyuzuzo Nicole, Nyaruyonga na Eric, Pascal.












Hurray, this is just the right information that I needed. You make me want to learn more! Stop by my page FQ4 about Airport Transfer.