Abantu bagera ku 100,000 basabwe n’ibyishimo ubwo babonaga indege izanye Umwami w’Abami wa Ethiopia Haile Selassie yururuka ku kibuga cy’indege cya Kingston muri Jamaica muri Mata (4) 1966.

Benshi muri abo bantu bafataga Selasie nka Messiah, nk’umucunguzi, umuragwa w’icyo bitaga “Ingoma ya Salomon”: abo ni abakomoka ku kwihuza kw’Umwami Salomon wa Israel n’Umwamikazi Sheba watwaraga ubwami bwa Saba bwahoze muri iki gihe ahari Ethiopia, Eritrea, Djibouti na Yemen.
Benshi mu bari baje kwakira Salassie ku kibuga cy’indege bari mu bagize amatsinda mato y’idini ryahohoterwaga n’abategetsi kuko ryangaga ibitekerezo by’ubukoroni byari bifite imbagara kuri iki kirwa kuva mu myaka ya 1930.
Abagize iryo tsinda bakoreshaga izina Selassie mu kuvuga abo ari bo na mbere y’uko uyu witwaga Tafari Makonnen yimikwa nk’umwami w’abami, izina rye rikabanzirizwa n’ijambo ‘Ras’ risobanuye igikomangoma, rikaba Rastafari.
Ras Igie, umwe mu bakuru bemera Rastafari uba i Kingston, yabwiye BBC Mundo, ati: “Kumwakira byari ibintu birenze, ni ikintu kitigeze kuboneka na rimwe mu mateka.
“Kandi kuri twe aba rasta bari bihishe kubera gutotezwa na leta, na rubanda, Umwami w’abami yatuzaniye twese ibyishimo bidasanzwe.”
Uyu munsi, nyuma y’imyaka za mirongo yo gutotezwa, uku kwemera kuremewe ku isi kubera injyana ya Reggae hamwe n’uwayimenyekanishije cyane ku isi, icyamamare Bob Marley (1945 – 1981).
Nubwo bisa n’aho ari ukwemera kw’abantu ugereranyije bacye (ibarura ryo mu 2011 rivuga ko 1% by’abaturage ba Jamaica, abasaga 30,000, ari abayoboke ba Rastafari) rifite imyanya mu Nteko Ishingamategeko kandi rifite ijwi ryumvwa muri icyo gihugu.
Indamukanyo ya “One love”
Mu myaka ya 1930, uku kwemera kwahereye mu cyaro cya Jamaica ari nk’uruvange rw’amadini abiri.
Irya mbere; Ubukiristu bwazanywe n’abamisiyoneri bera, hamwe n’ukwemera kw’abakunda igihugu bahamagariraga abantu gufata Africa nk’iwabo aho bavanywe, no gutekereza kuzataha.
Rimwe mu majwi yari akomeye cyane kuri ibyo bitekerezo bya “Pan-Africanisme” ni iry’umuhanga mu mitekerereze w’umunya-Jamaica Marcus Garvey, ari nawe nyuma washingiweho ibitekerezo bya Malcom X hamwe na Nation of Islam muri Amerika.
Garvey yari umwe mu ba mbere batekereje guteza imbere ibitekerezo byo kwishyira hamwe no kwibohora kw’abirabura.
Yashyize intego ze mu ntero igira iti: “Imana Imwe, Intego Imwe, Icyerekezo kimwe”, interuro yasorezagaho imbwirwaruhame ze kandi abo mu kwemera kwa Rastafari baje gukuramo indamukanyo igira iti “One Love”.
Garvey kandi yateje imbere igitekerezo cyo kunga ubumwe kw’amoko yose y’abirabura ku isi, batatanyijwe n’imbaraga z’ubukoroni, bagahurira ku “Mana ya Ethiopia”, abisanisha n’inyandiko za Bibiliya zivuga kuri iki gihugu cyonyine cya Africa kitakoronijwe. (Ethiopia yafashwe imyaka itanu gusa n’ingabo za Benito Mussolini w’Ubutaliyani mu ntambara ya kabiri y’isi).
“Si idini, ni ubuzima”
Abajijwe niba Rastafari ishobora kuba “idini”, Ras Igie asubiza adashidikanya ko ari imyemerere ishingiye ku “ubuzima”, “imibereho mu butabera n’uburinganire bwa bose”, imibereho yo kwakira no kwihanganira ingorane mu buzima mu kwiyumanganya na ‘meditation’, hamwe no gukoresha mu rugero igihingwa gitagatifu, ganja, cyagwa urumogi.

Rastafari, kimwe n’andi madini yigisha ‘meditation’, kuri yo ibisubizo byinshi biva muri wowe aho kuva hanze mu bandi.
Kubwa Ras Igie, imibereho irimo nko kutarya inyama, “kutikoza umushyo ku mutwe” – bisobanura impamvu batiyogoshesha – ‘meditation’ no gufata urumogi mu rugero, bisobanura ko ushobora kugera ku rwego rw’ijambo Yah, umuremyi.
Bamwe banenga uko Rastafari ifata umugore, cyane cyane igitangira, kuko yamushyiraga ku rwego rw’umuntu wo hasi. Ariko Ras Igie avuga ko iyo myumvire yari ishingiye ku nyandiko zimwe za Bibiliya yagiye ivugururwa n’ibiragano (generations) bishya by’abantu byagiye biza, uyu munsi umugore akaba afite uruhare rukomeye muri Rastafari.
Ati: “Uyu munsi, umugore wa Haile Selassie arubahwa by’ikirenga, yimikiwe rimwe n’umwami, kandi izo mbaraga z’umwami n’umwamikazi bigize ibyo ab’ubu babonamo n’umugore.”

Rastafari ni ukwemera kwavuye mu gace gakennye ka Jamaica kugakwira isi yose kubera Bob Marley