Umuhanzikazi Butera Knowless yatanze ubuhamya bw’ibintu yanyuzemo kuva akiri umwana kugera uyu munsi. yabivugiye imbere ya Perezida Paul Kagame anamubwira ko ari umuturanyi we.

Uyu munsi taliki ya 6 Nyakanga 2024 nibwo umukuru w’ishyaka rya RPF Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka Bugesera ari naho atuye kuri ubu.
Abaturage baho bamwakiranye urugwiro, bamwe bahabwa umwanya wo kumushimira no kumubwira ko bamushyigikiye muri iki gikorwa.
Mu bafashe ijambo harimo n’umuhanzi Butera Knowless wamubwiye ko ari abaturanyi kandi ko bajya kuza gutura muri Bugesera bamwe babanje kubaca intege bavuga ko ari mu cyaro ntaho bitaniye no kuba mu ishyamba.
Knowless yavuze ubuhamya bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Ati “Nari akana gato cyane arinjye usigaye n’undi muntu umwe wo mu muryango, yaje kundera tuba mu kazu gato cyane ariko ubuzima bwari ibibazo kuko nasigaragamo njye nyine mfite ubwoba kuko uwo muntu yajyaga mu kazi agata mu ijoro kandi nditinya kubi cyane.”
Knowless yakomeje avuga ko nubwo yakuriye muri ako kazu gato, ubu atuye mu nzu nini aho icyumba yarayemo ataricyo abyukiramo.
Ati” Naje gutura muri Bugesera kugirango mbe ahantu hisanzuye, hari bamwe nasize i kigali bansekaga ariko ubu bahora bampamagara bansaba kubashakira ikibanza. Ubu kuba nawe warahaje hakaba hari no kuza ibikorwa remezo byinshi byose tubikesha icyizere watugiriye.”
Avuga ko no kuba Perezida yaraje kuhatura ari ibintu bikomeye cyane “Namwe muza kuhatura buriya mwadukoreye umuti.”