Yolo The Queen yahishuye byinshi ku mwana, nicyo ahuriyeho na Drake

Umunyamideli, Kirenga Phiona wamenyekanye nka “Yolo The Queen” ku mbuga nkoranyambaga, yemeje ko yibarutse umwana w’umuhungu ndetse avuga amazina yamwise.

Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram, yagaragaje ko umwana we yamwise “Aubrey” rikaba rimwe mu mazina y’umuraperi wo muri Canada, Drake kuko yitwa Aubrey Drake Graham.

Abantu benshi bahise bibaza niba yarabyaranye n’uyu muraperi, kuko amaze n’igihe kinini amukurikira, akaba yarahise amwitirira umwana we.

Uyu mukobwa yaboneyeho gutanga amakuru yavugaga ko yaba yarabyaranye n’umuhanzi, Harmonize wo muri Tanzania, nyuma y’uko umwe mu bamukurikira yari amubajije niba koko yarabyaranye nawe, undi arabihakana.

Mu minsi yashize, Yolo The Queen yavuzwe mu rukundo na Harmonize ibintu biratinda, nyamara yavuze ko se w’umwana ari umusore mwiza bakurikirana kuri Instagram kandi ko Harmonize atarimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *