Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yateye ivi yambika impeta umukunzi we amusaba ko yamubera umugore.

Kuri uyu munsi nibwo Rusine yerekanye amafoto amaze kwambika impeta umukobwa bakundana witwa Iryn Uwase Nizra amusaba ko yamubera umugore…Umukobwa nawe ntakuzuyaza yahise amubwira ‘Yego.’
Mu magambo Rusine yanditse yavuze ko uyu munsi ari itangiriro ryo kubana kwabo ubuziraherezo.
Ati “Naguhisemo n’umutima wanjye wose. Ubu nii igihe cy’ibyishimo n’urukundo rw’iteka turikumwe. Nzagukunda bitagira iherezo.”
Uyu mukobwa nawe yagiye ku mbuga ze avuga ko gukundwa na Rusine byamugize undi muntu. Ati “Ndashaka gusazana nawe, kandi ndagusezeranya ko nzagukunda by’iteka, no guhaza ibyishimo byawe nkuri iruhande niyo byaba ari mu bihe bikomeye.”
Bivugwa ko Rusine asanzwe abana n’uyu mukobwa mu nzu imwe.

