Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wari Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi yatabaje urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ayisaba ko yakurikirana ikibazo cy’abantu bakomeje guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ubutumwa Dr Utumatwishima yatambukije ku rukuta rwe rwa X aho yagize ati “Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri showbiz. Hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze. Yago, Godfather, M Irene, SKY2 n’abandi gutukana no kubeshyerana si umuco. Mubiveho. RIB muturebere ko nta byaha bari gukora.”
Ubu butumwa Dr Utumatwishima abutanze mu gihe hamaze iminsi inkundura yo gutukana no kwandagazanya ku mbuga nkoranyambaga hagati y’abiyita ko bafite abakurikirwa kurusha abandi.