Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yatsindiwe na AZAM FC igitego 1-0 kuri stade ya AZAM Complex mu mukino ubanza wa Total CAF Champions League.

Ni umukino ikipe ya Azam FC yari mu rugo yagaragaje gukina neza mu guhererekanya umupira gusa nayo uburyo bw’ibitego imbere y’izamu ntibube bwinshi nubwo hagati hayo hayobowe na James Akaminko hakoze akazi keza cyane.
APR FC nayo ariko umukino yawutangiranye icyizere aho ibifashijwemo na Mamadou Lamine Bah, Richmond Lamptey batambazaga umupira bashakisha rutahizamu Mamadou Sy.
Ku munota wa 55, ikipe ya AZAM FC yabonye penaliti iturutse ku ikosa kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude yakoreye Fiesal Salum mu rubuga rw’amahina nubwo abakinnyi ba APR FC batemeranyije n’umusifuzi ku cyemezo yafashe.
Iyi penaliti Umunya-Colombia Jhonier Blanco yayiteye neza mu izamu rya Pavelh Ndzila atsindira AZAM FC igitego cya mbere ari nako umukino waje kurangira.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 24 Kanama 2024 Saa cyenda kuri Stade Amahoro.

