Twaje Fest – Iserukiramuco ryavuye ku gitekerezo cya Buravan rigiye kuba bwa mbere

Abahagarariye YB Foundation batangaje igihe iserukiramuco rya ‘Twaje Fest’ rizabera nkuko ari igitekerezo cyari gifitwe n’umuhanzi Yvan Buravan mbere y’uko yitaba Imana.

Iri serukiramuco byitezwe ko rizabera muri BK Arena ku wa 26 Ukwakira 2024.

Nta makuru menshi aratangazwa kuri iri serukiramuco gusa rizarangwa n’igitaramo gakondo mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco nyarwanda.

Ni igikorwa ariko nanone kizarangwa n’ubukangurambaga bwo kwirinda indwara ya kanseri yahitanye uyu muhanzi ndetse kuri uwo munsi hakazanapimwa abantu ku buntu.

Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022, yari amaze iminsi ashyize hanze album ye yise ‘Twaje’ ari nayo yashingiweho byinshi mu bikorwa bye nk’igikorwa cya nyuma yari aherutse gukora mu muziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *