U Rwanda rwatsinze Lebanon mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball y’abagore yatsinze Lebanon amanota 80 kuri 62 mu irushanwa ryo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

U Rwanda rwinjiye neza muri uyu mu kino wari uw’amateka ku bakobwa b’u Rwanda. Agace ka mbere u Rwanda rwakegukanye ku manota 22 kuri 17 ya Lebanon ni ukuvuga ko u Rwanda rwari rumaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 5.

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, ntabwo kagaragayemo gutsindana biri hejuru kuko u Rwanda rwakegukanye ku manota 15 kuri 14 ya Lebanon.

Muri uyu mukino umukinnyi Bella Murekatete w’u Rwanda niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 24, akurikirwa na Keisha Hampton watsinze 21.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Kanama rucakirana na Argentina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *