Umuhanzi akaba na Producer Element yasohoye indirimbo nshya yise ‘Milele’ ashyiramo umukobwa uri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga witwa Anitah Muller.

Milele ni indirimbo nshya ya Element y’urukundo aho aba abwira uwo mukobwa ko ari uw’ubuzima bwe. Mu mashusho y’iyi ndirimbo ni naho yakoresheje iyi nkumi yitwa Anitah Mullah.
Uyu mukobwa wakoranye na Element yerekanye ko yabyishimiye amubwira ati “Ntewe ishema nawe.”
Iyi ni indirimbo ya gatatu y’umuhanzi Element nyuma ya “Kashe na Fou de Toi yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana.”
Element we ubwe niwe witunganyirije iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi gusa afatanya n’abandi barimo Madebeats hamwe na Bob Pro. Amashusho yakozwe na Gad afatanyije n’uwitwa Omoke.




