Gusigara kwa Rwatubyaye Abdul mu Amavubi byatunguye benshi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yitegura imikino ibiri ya Benin ndetse na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yahagurutse mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 03 Kamena 2024, yerekeza mu gihugu cya Côte d’Ivoire ahazebera umukino wa mbere uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Benin.

Umutoza w’Amavubi Frank Spittler yongeye gutangaza abandi bakinnyi batagomba kujyana n’iyi kipe barimo myugariro Rwatubyaye Abdul bivugwako afite ikibazo cy’imvune y’itako, ibyatunguye benshi cyane bakurikiranira hafi iyi kipe.

Abakinnyi basezererewe mu mwiherero ndetse no mu ikipe yitegura iyi mikino ibiri, barimo umuzamu Muhawenayo Gad, Niyongira Patience, Nsengiyumva Samuel, Ishimwe Christian, Nsabimana Aimable, Didier Mugisha, Ndikumana Fabio, Iraguha Hadji, Simeon Iradukunda, Ani Elijah ndetse na Kanamugire Roger.

Biteganyijwe ko umukino wa mbere Amavubi azakina uzaba kuri uyu wa kane, tariki 06 Kamena 2024, yakirwa n’ikipe ya Benin kuri sitade yitwa Houphouët-Boigny Stadium.

Undi mukino uzabera muri Afurika y’Epfo, Amavubi azakirwa n’ikipe y’igihugu ya Lesotho kuwa kabiri itariki 11 Kamena 2024.

Rwatubyaye Abdul ari mu bakinnyi batajyanye na bagenzi be muri Cote d’ivoire

Sibomana Papy na Rubanguka Steve bakina hanze y’u Rwanda bajyanye na Amavubi

Djihad, Sahabo na Manzi Thiery ni bamwe mu bakinnyi bitezwe cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *