Umuhanzikazi w’icyamamare uzwi ku izina rya Rihanna yafunguye sosiyete nshya izajya itunganya imisatsi ije isanga izindi yari afite zitunganya ibijyanye n’ubwiza birimo ibikenerwa muri Make-up.

Rihanna yatangije sosiyete yita ku by’imisatsi
Uyu mubyeyi yatangaje iby’iyi sosiyete ye nshya yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri.
Ati “Umuryango mushya wahageze. Fenty Hair yaje ndetse ni igihe cyo kugira umusatsi mwari mutegereje.’’
Yavuze ko umushinga wa Fent Hair watangiye mu 2021.
Rihanna asanzwe afite izindi sosiyete zirimo Fenty Beauty ikora ibikoresho byifashishwa mu gukora ’makeup’ ndetse na Savage X Fenty.
Mu mwaka ushize Rihanna yavuye ku mwanya wo kuba Umuyobozi Mukuru muri Sosiyete ye ya Savage X Fenty, yashinze, ikora imyambaro y’imbere y’abagore.
Rihanna yavuye kuri uwo mwanya mu gihe, yari amaze imyaka itanu ari we Muyobozi Mukuru wa Savage X Fenty.
Uyu mwanya yawuhaye Hillary Super. Uyu yahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Sosiyete yo muri Amerika ya Anthropologie Group, na yo izwiho guhanga imyambaro.

Rihanna avuga ko uyu mushinga yawutangiye muri 2021