Umuramyi Israel Mbonyi yageze mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, aho ateganya gukorera igitaramo kizaba taliki ya 8 Kamena 2024.
Mbonyi yageze mu Bubiligi mu ijoro ryo kuya 4 Kamena 2024 ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi bazafatanya mu gitaramo uyu muhanzi ahafite.
Byitezwe ko iki gitaramo cya Israel Mbonyi kizabera ahitwa Docks cyangwa ‘Dome Events Hall’ aho kuba muri Birmingham Palace yari yatangajwe mbere.
Nyuma yo kuva i Burayi, Israel Mbonyi azagaruka mu Rwanda abone kwitegurira ibindi bitaramo afite muri Kenya na Uganda.
Israel Mbonyi yaherukaga gukorera igitaramo mu Bubiligi muri Kamena 2023, iki gihe nabwo akaba yarahagiriye ibihe byiza kuko cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.


