Minisitiri w’urubyiruko yemereye Riderman na Bull Dogg ikintu gikomeye cyane

Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere abahanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yashimye cyane Album y’abahanzi Bull Dogg na Riderman baherutse gushyira hanze abemerera inkunga.

Minisitiri Utumatwishima yemereye inkunga Riderman na Bull Dogg

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Minisitiri Utumatwishima yakomoje ku ndirimbo yakunze kuri iyi album, yavuze ko aba baraperi bamukumbuje Hip Hop yo mu myaka itambutse.

Ati “Kimwe n’abandi tungana mwadukumbuje Hip Hop ya kera, mwarakoze. Indirimbo nsubiramo kenshi ni Nkubona fo, nanjye iyo mbonye umuntu uri gukinira ku isahani y’undi muntu mubona fo.”

Uretse gushima album y’aba baraperi, Minisitiri Utumatwishima yabijeje ko nubwo izuba ryavuye cyane bazaganira bakareba ko yabaha inkunga.

Mu minsi ishize nibwo Riderman na Bull Dogg basohoye album bise ‘Icyumba cy’amategeko’. Igizwe n’indirimbo esheshatu.

Ni album yakiriwe neza n’abakunzi ba Hip Hop bayisamiye hejuru bagaragaza ko uretse kunyurwa no kuba aba baraperi bongeye guhurira ku mushinga, ariko banabakoze ku nyota ya Hip Hop.

Album ya Riderman na Bull Dogg yanyuze abakunzi ba Hip Hop

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *