Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zamaze kwemezwa nk’amakipe ya mbere agiye gukina umukino wa mbere muri Stade Amahoro kuva yavugururwa.

Uyu mukino si uwo gufungura iyi Stade ku mugaragaro, ahubwo ni uwo mu gikorwa cyiswe “Umuhuro mu Amahoro”, mu gihe gutaha Stade nyirizina bizaba tariki ya 4 Nyakanga 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ibi kandi byashimangiwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda abicishije kuri X.
Yagize ati “Nk’uko byahoze mu muco wacu, ku ya 15/6/2024 ni “Umuhuro mu Mahoro” maze ku ya 4/7/2024 tuzabutahe dusharamye…”
Muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu, kwinjira bizaba ari amafaranga igihumbi (1000 Frws) ahasigaye hose, mu gihe mu myanya y’icyubahiro (VIP) ari 10,000 Frws.
Iyi Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.