Umuhanzikazi Marina wanyuze mu maboko y’abantu batandukanye bamufashaga mu muziki akaza gutandukana nabo yatangaje ko ubu agiye gutangira kwirwanaho byakwanga akazajya afashwa n’inshuti ze.

Marina avuga ko ubu agiye kuzajya yirwanaho mu muziki
Marina yasohoye indirimbo nshya yise ‘Avec toi’ ije isanga iyari imaze amezi arenga atanu yari yakoranye na Ykee Benda wa Uganda.
Ubwo yakoraga iyi ndirimbo hari hatangajwe amakuru avuga ko agiye kuzajya afashwa na Alex Muyoboke gusa abantu baje gutungurwa no kumva yatangaje ko atakiri gukorana n’uyu mugabo.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo nshya Marina yavuze ko ubu agiye kuzajya yirwanaho mu muziki.
Aganira na Igihe yagize ati “Ubu ninjye uri kwirwanaho mfatanyije n’inshuti zanjye zimba hafi bya buri munsi, nibaza ko dufatanyije ibintu bizagenda neza, abakunzi banjye ntibazongera kugira irungu ukundi.”
Marina yazanywe mu muziki na Uncle Austin nyuma aza gusinya mu nzu ya The Mane Music yamufashije kumenyekana cyane gusa naho ntabwo byaje kurangira neza.
Iyi ndirimbo nshya ya Marina yatunganyijwe na Prince Kiiiz mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na AB Godwin.