Abafana bazashobora kubona uburyo uyu muhanzi yibasiwe ariko agahangana n’iyi ndwara mu nkuru mbarankuru (documentary) nshya yitwa ‘I Am: Celine Dion’.

Celine yatangaje ko agiye gusubukura ibitaramo
Ubu Celine yabashije kubona uko azongera gusubukura ibitaramo, ndetse arimo kwitegura igitaramo gishya i Las Vegas.
Yishimye cyane aseka ati: “Tumaze igihe dukora cyane ngo dutegure iki gitaramo, kuko ubu nagarutse.”
Biraboneka neza ko akumbuye cyane gutarama.
Ati: “Nzaba ndi ku rubuga. Sindamenya neza ngo ni ryari, ariko menya gusa ngo nzabisakuza cyane.
“Sinkibashije gutegereza.”
Celine afite umuhigo w’ibitaramo byinshi cyane i Las Vegas nk’umuhanzi. Yishimira urugendo rwe rwa muzika kugeza ubu, ariko igihe amaze ataririmba cyamuhaye amahirwe yo kwitekerezaho.
Nyuma y’imyaka y’ibitaramo ahatandukanye ku isi, yaje gusanga ayiziho bicye cyane.
Hari kandi “ikiguzi cyo kwishyura” kubera guhora ugenda uri mu bitaramo, nk’uko abivuga.
Ati: “Iminsi yanjye yose y’ikiruhuko, nabaga nitegura igitaramo gikurikiyeho. Nazengurutse isi ariko sinabonye byinshi.
“Gusa nk’umutaramyi n’umuririmbyi, nakiriye urukundo rwinshi rw’abafana.”
Umwamikazi w’imitoma
Ibya mbere nibuka kuri Celine Dion ni igihe nari mu mashuri yisumbuye abalimu bagacuranga kuri ‘cassette’ indirimbo ye Pour Que Tu M’aimes Encore kugira ngo badushishikarize kwiga Igifaransa.
Celine azwiho kuba umwamikazi w’indirimbo z’imitoma (amagambo y’urukundo).
Indirimbo ze zamamaye mu myaka ya za 1990 nka The Power of Love na It’s All Coming Back to Me Now iyo uzumvise, ako kanya uhita umenya nyirazo kubera ijwi rye ry’umwihariko.
Ariko mu gihe yari arembejwe n’amagara yazahaje ijwi rye, Celine avuga ko yifujeho imiririmbire izwi nka ‘whisperpop’ y’abahanzi b’abagore bagezweho muri iki gihe.
Atebya, ati: “Naribazaga nti ‘ese nkwiriye kuryama ntinze cyane, nkatangira no kunywa itabi?
“Nagize ishyari. Nkibwira nti ‘barasohoka, bakajya mu birori, baracyeye’.”
Ariko ibyo ni ikinyuranyo cy’imibereho we yahisemo mu gihe kinini cy’urugendo rwe rwa muzika.
Nuko mu kuganira akomeza gutebya ku buryo abahanzi bagezweho batuma yibaza niba yahindura nawe akajyana n’ibigezweho
Nubwo agikomeje guhangana n’ikibazo cy’amagara Celine akomeza no kuba umuntu usetsa. Kandi uko byamera kwose abakunzi be bazishimira kubona agarutse.

Abantu benshi bari bakumbuye ijwi rye nk’umwakikazi w’imitoma
Superb layout and design, but most of all, concise and helpful information. Great job, site admin. Take a look at my website UQ9 for some cool facts about Cosmetic Treatment.