Inzozi ndota ni wowe gusa – Chriss Eazy abwira Miss Kayumba mu ndirimbo nshya

Umuhanzi Chriss Eazy ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Business Giti Groupe yasohoye indirimbo nshya yise Sekoma ashyiramo Miss Kayumba Darina witabiriye Miss Rwanda.

Iyi ndirimbo nshya ya Chriss Eazy aba aririmba avuga ko biba ari byiza iyo ufite umuntu ukumva, gusa ariko ugasanga hari uwo ukunda ariko ntabibone ugakora ibishoboka byose kugirango abone ko umukunda.

Aba ari kubibwira Kayumba Darina ari nawe mukobwa yifashishije mu mashusho y’iyi ndirimbo. Ati “Niyo utabibona nzigira inzozi nziza uzandota.”

Iyi ndirimbo ije isanga iyo uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze yitwa ‘Jugumila’ yakoranye na Phil Peter hamwe na Kevin Kade.

Iyi nshyashya yatunganyijwe na Producer Element mu buryo bw’amajwi, naho amashusho akorwa na Sam Switch afatanyije na Chriss Eazy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *