Umuhanzi akaba n’umunyamideli Tanasha Donna utegerejwe mu mujyi wa Kigali azahakorera ibitaramo bibiri harimo n’ikizabera kuri Piscine cya Pool Party.

Umunyamideli ubifatanya n’ubuhanzi, Tanasha Donna, uri mu bagore bagezweho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, agiye gususurutsa Abanya-Kigali mu bitaramo bibiri azakora mu mpera z’iki Cyumweru.
Muri ibi bitaramo byose azafashwamo na Dj Toxxyk, harimo icyo azakorera i Nyamirambo ahitwa B Lounge tariki 21 Kamena 2024.
Ikindi gitaramo azagikorerai Nyarutarama ahitwa B Hotel, aho azataramira tariki 22 Kamena, aha ho hazaba harimo no koga haba no ku bitabiriye iki gitaramo.
Ubusanzwe Tanasha Donna azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye, nubwo yanabaye umunyamakuru n’umunyamideli wiyamamarije guhagararira Kenya mu irushanwa rya Miss World.
Tanasha Donna w’imyaka 28 y’amavuko, yavukiye muri Kenya ku mubyeyi w’Umunya-Kenya mu gihe se umubyara ari Umutaliyani.
Ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko, Tanasha Donna n’umubyeyi we bimukiye mu Bubiligi kuko nyina ari ho yari yashatse undi mugabo.
Uyu mugore yaje gusubira muri Kenya agiye kwitabira irushanwa rya Miss World Kenya, nyuma aza kuba umunyamakuru wa NRG Radio mbere y’uko abivamo agashyira imbaraga mu muziki we.
Tanasha Donna yasohoye indirimbo ziyobowe na Gere yakoranye na Diamond bari banakundanye, Na wewe, Sawa, Donatella, Kalypso yakoranye na Khaligraph Jones.

Thank you for sharing this information! If you need some details about Cosmetic Treatment than have a look here QU9