Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada. Mu mijyi yaho itandukanye.

Uyu muhanzi yatangaje aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Abwira abakunzi be batuye muri kiriya gihugu kiri mu majyaruguru ya Amerika ko ari hafi kuza kubasusurutsa.
Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati “Ni ibitaramo byanjye njyenyine, nshaka kujya gutaramira abakunzi b’umuziki wanjye.”
Ibyo bitaramo birimo icyo azakorera mu Mujyi wa Montréal tariki 28 Nzeri 2024, mu gihe ibindi azabikorera muri Edmonton, Ottawa na Toronto mu ntangiriro za Ukwakira 2024.
