Umuraperi Khalfan yahurije hamwe abahanzi b’ibyamamare bakomeye ku ‘Igikumwe’ – VIDEO

Muri iyi minsi Abanyarwanda bari kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu, abahanzi nabo bakomeje gukora mu nganzo bashyira hanze indirimbo zikomeza gushishikariza Abanyarwanda gutora uwo bifuza ko azabayobora.

Uyu muhanzi w’umuraperi yakoze indirimbo nshya ayita ‘Igikumwe’. Ni indirimbo yahurijemo abahanzi batandukanye bari mu bakomeye mu muziki Nyarwanda.

Muri iyi ndirimbo ya Khalfan yakoranye n’abahanzi barimo “Tom Close, Massamba Intore, Marina, Uncle Austin, Fireman na The Nature.

Muri iyi ndirimbo baba bavuga ibikorwa umuryango FPR Inkotanyi wagejeje ku banyarwanda bahamya ko bazongera bagatora umukandida wayo ariwe Perezida Paul Kagame.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo bakoreye muri Sitade Amahoro no mu gace kahakinirwa umukino wa Golf I Nyarutarama. Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Yeweeh mu buryo bw’amajwi, amashusho akorwa na A-B Godwin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *