The Stage Fashion Showcase itegurwa n’umunyamideli Mucyo Sandrine avuga ko igiye kuba ku nshuro ya kabiri aho uyu mwaka izaba yiganjemo udushya twinshi, harimo no kuzahemba abanyamideli bazitwara neza kurusha abandi hamwe n’abahanga imideli.

The Stage Fashion showcase igiye kuba ku nshuro ya kabiri
Ku i tariki ya 14 Ukwakira 2023 nibwo The Stage Fashion showcase yabaye ku nshuro ya mbere mu birori byabereye muri Kigali Marriot Hotel.
Tariki ya 16 Kamena 2024, abamurika imideli basaga 301 bitabiriye ijonjora ry’irushanwa ryateguwe na sosiyete ‘Ssanduina Ltd’ y’umunyamideli Mucyo Sandrine ryiswe ‘The Stage Fashion Showcase’.
Iki cyari igikorwa cyo guhitamo abanyamideli bazakorana kuri iyi nshuro ya kabiri. Ni igikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Mundi Center.
Kitabiriwe n’abamurika imideli baturuka mu Rwanda no hanze dore ko hari abavuye muri Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, u Buyapani n’ahandi.
Mucyo Sandrine yasobanuye ko ku itariki 5 Ukwakira 2024 muri Kigali Convention Centre hazaba igitaramo cyo guhitamo abamurika imideli babiri, umuhungu n’umukobwa buri wese ahembwe ibihumbi 800 Frw.
Yongeyeho ko n’abahanga imideli babiri bazahiga abandi bazahembwa ibihumbi 400 Frw.
Avuga ko muri icyo gikorwa hiyandikishije abanyamideli bagera kuri 600 ariko asanga abujuje ibisabwa ari 301.
Muri abo 301, hafashwe abagera kuri 60 bazamara amezi atatu mu mwiherero uzabera ‘Mundi Center’ no muri ‘Institut Français du Rwanda’.
AMAFOTO YARANZE IJONJORA RYA MBERE





Mucyo Sandrine wateguye iki gikorwa