Myugariro w’iburyo Fitina Omborenga wakiniraga APR FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yari amaze imyaka isaga irindwi akinira ikipe ya APR FC isanzwe ari umukeba wa Rayon yerekejemo. Kuri ubu yamaze kwerekanwa muri Rayon Sports nk’umukinnyi mushya.
Fitina Omborenga yari amaze igihe mu biganiro na Rayon Sports nyuma yo gutandukana na APR FC yari amazemo imyaka irindwi kuva mu 2017.