Amafoto ya Messi ateruye uruhinja Lamine Yamal ari kuvugisha benshi

Mu 2007, Lionel Messi yifotoje ateruye uruhinja mu cyumba cy’urwambariro ku kibuga cya Barcelona, Camp Nou. Icyo gihe, Messi yari afite imyaka 20 amaze kwandikisha izina rye nk’umukinnyi wari ugiye kuba igihangange ntagereranywa.

Uwaruri gufotora yafashe amafoto ya Messi ateruye uruhinja Lamine Yamal ariko ntabwo bari baziko nawe azavamo rurangiranwa mu mupira w’amaguru nyuma y’imyaka 16 gusa.

Messi yari ateruye Lamine Yamal – uno musore w’imyaka16 ubu arimo gukora ibidasanzwe mu irushanwa rya Euro 2024.

Igitego  yaraye yinjije Ubufaransa mu ijoro ryo kuwa kabiri bizavugwa cyane mu gihe kizaza.

Iyi foto yari imaze igihe yaribagiranye yerekana Messi ateruye Yamal yasubiye kuboneka kubera uyu mwana atangiye gukora ibitangaza.

Se wa Yamal yayishyize kuri Instagram arenzaho amagambo agira ati  “Itangiriro ry’ibihangange bibiri”.

Ano mafoto yafashwe na Joan Monfort wakoreraga ikinyamakuru cya Associated Press.

Avuga ko yafashe iyi foto igihe Unicef yateguraga tombola mu gace ka Mataro ari naho habaga umuryango wa Lamine.

Monfort yabwiye Associated Press ati: “Bari biyandikishije muri tombola kugira ngo bafatwe ifoto muri Camp Nou bari kumwe n’umukinyi wa Barça. Kandi nabo bari batsindiye iyo tombola”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *