APR FC yatangiye CECAFA Kagame Cup itsinda

Kuri uyu wa Kabiri mu gihugu cya Tanzania hatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024, aho APR FC ihagarariye u Rwanda yatangiye itsinda Singida Black Stars yo muri iki gihugu igitego 1-0.

Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa mbili z’ijoro APR FC iwutangira mu bakinnyi babanje mu kibuga harimo abakinnyi bashya babiri ari bo Dushimimana Olivier bakunda kwita Muzungu ukina iburyo asatira yakuye muri Bugesera FC, ndetse na Byiringiro Gilbert ukina inyuma iburyo mu gihe abandi bose bari abakinnyi bayisanzwemo.

Ku munota wa 21 w’umukino Niyibizi Ramadhan yafashe umupira aterera umupira ukomeye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu wa Singida Black Stars awukuramo.

Uyu munyezamu yawukuyemo ariko ntiyawukomeza uramucika ananirwa guhita awisubiza maze rutahizamu Victor Mbaoma wamucungiraga hafi ahita awumutanga awusubiza mu izamu atsinda igitego cya mbere cya APR FC cyanarangije igice cya mbere ifite 1-0. Uyu mukino waje no kurangira nta kindi gitego kibonetsemo.

Mu wundi mukino wabaye muri iri itsinda SC Villa yo muri Uganda yanganyije na El Merreikh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo 0-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *