Sheebah Karungi utegerejwe i Kigali ashobora kuba atwite

Umuhanzikazi Sheebah Karungi akomeje kugarukwaho na benshi mu bakurikira uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda bagaruka ku miterere ye bavuga ko agaragara nk’utwite nubwo we nta kintu na kimwe arabivugaho.

Ibi byatangiye kuvugwa nyuma yo kugaragara mu gitaramo cya ’Blue3’.

 Uyu muhanzi yongeye kugaragara mu gitaramo cyabereye i Masaka aza yambaye bidasanzwe aho benshi batatinye kuvuga ko iyo myambarire idakwiye umugore utwite.

Sheebah ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyiswe ‘The Keza camp out’ kizabera muri Camp Kigali ku wa 17 Kanama 2024.

Azafatanya n’abandi bahanzi Nyarwanda barimo Bushali, Bwiza, DJ Phil Peter na DJ Crush bazasusurutsa abakunzi b’umuziki bazitabira, kimwe na MC Anita Pendo na MC Tino bazaba bafatanya gushyushya abantu. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 10Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 20Frw, VVIP bikaba ibihumbi 40Frw naho ameza akagura ibihumbi 400Frw.

Iyi Video ya Sheebah yavugishije benshi

One thought on “Sheebah Karungi utegerejwe i Kigali ashobora kuba atwite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *