Umuhanzi Bien-Aimé Baraza yikomye Leta ya Kenya

Umuririmbyi Bien-Aimé Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol yikomye Leta ya Kenya ikomeje kureberera urugomo rukorwa n’abitwaje imbunda ndetse abashinzwe umutekano bikarangira bishe abantu b’inzirakarengane.

Abantu b’ibyamamare batandukanye muri Kenya bamaze iminsi bikoma Leta y’iki gihugu irangajwe imbere na William Ruto.

Mu bafashe iya mbere harimo Eric Omondi n’abandi batandukanye bagaragaza ko hari byinshi bikwiriye gukosoka.

Kugeza ubu abantu batari munsi ya 50 bamaze kwicirwa muri iyo myigaragambyo imaze ukwezi nk’uko bitangazwa n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Perezida wa Kenya William Ruto yabajijwe ibibazo bikaze n’abigaragambya, mu kiganiro mpaka cyabereye ku rubuga nkoranyambaga X.

Ku nshuro ya mbere, yasabye imbabazi kubera ubugome bwa polisi bwagaragaye mu myigaragambyo iherutse kuba ndetse anasaba imbabazi kubera ishimutwa ry’abavugwa ko bateguye iyo myigaragambyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *